Home Amakuru Abacamanza 20 n'abanditsi 10 b'inkiko bagiye guhabwa akazi k'igihe gito mu gufasha...

Abacamanza 20 n’abanditsi 10 b’inkiko bagiye guhabwa akazi k’igihe gito mu gufasha guca imanza

Urwego rw’ubucamanza rw’igihugu cy’u Rwanda rwatangajeko rugiye guha akazi k’igihe gito abacamanza n’abanditsi b’inkiko mu rwego rwo gufasha ubutabera guca imanza zadindiye ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19 , cyahagaritse imikorere y’inkiko.

Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rukaba rugiye guha akazi abacamanza 20 ndetse n’abanditsi 10 b’inkiko , akaba ari akazi kazaba gashingiye ku masezerano y’igihe gito ni mugihe abazabwa akazi biteganyijweko bazajya bakorera akazi kabo mu nkiko z’ibanze .

Raporo y’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda yo mu mwaka wa 2020-21 , ikaba yaragarajeko imanza zasubitswe mu Rwanda ziyongereyeho 28% muri uho mwaka aho zavuye ku manza ibihumbi 22,784 zigera ku bihumbi 29,259 , ur’urwego rukaba rwaravuzeko impamvu yo kwiyongera kwizi manza byatewe n’ingamba zo guhangana na Covid-19 , byatumye imirimo y’inkiko isubikwa.

Muri uwo mwaka kandi igihe urubanza rumara ruburanishwa nacyo kikaba cyariyongereye kiva ku mezi 8 kigera ku mezi 10 , Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison akaba yarabwiye itangazamakuru ko byanze bikunze habeyeho ukwiyongera kwimanza kandi hakaba hari ikibazo cy’ubuke bw’abacamanza mu nkiko zo mu Rwanda.

Bwana Mutabazi akaba yarakomeje avugako ariyo mpamvu hagiye gutangwa akazi k’igihe gito ku bacamanza n’abanditsi b’inkiko kugirango bafashe mu kugabanya izo manza , itegeko rigena abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda rikaba ritegangako abacamanza bakorera ku masezerano y’igihe gito , ari ababa bategerejweho gufasha muri icyo gihe gikubiye mu masezerano yabo.

Ni mugihe aba bacamanza n’abanditsi b’inkiko bakorera ku masezerano y’igihe gito badashobora gukorera mu rukiko rw’ikirenga ndetse n’urukiko rw’ubujurire ndetse aba bakaba bagomba kuba bafite ikiciro cya 2 cya kaminuza mu mategeko kandi bakaba bagomba gutoranywa n’inama nkuru y’ubucamanza iyobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga.

Bwana Mutabazi Harrison umuvugizi w’inkiko mu Rwanda akaba yaravuzeko atari ubwa mbere urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rugiye gukorana n’abacamanza ndetse n’abanditsi bakorera ku masezerano y’igihe gito , akavugako no mu bihe byashize byigeze kubaho kandi bigenda neza ndetse bitanga n’umusaruro.

Source : The NewTimes

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here