Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2022 , ubwo minisitiri w’ububanyinamahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cya Congo , yavuzeko U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirwanaho.
Minisitiri Dr Vincent Biruta muri iki kiganiro n’itangazamakuru akaba yavuzeko mu gihe ingabo za Repabulika ya demokarasi ya Congo FARDC zakomeza kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda , U Rwanda rutazareka kwirwanaho.
Minisitiri Biruta akaba yarabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda , ko ingabo za Congo FARDC zikomeje gukora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda kuko FARDC imaze kugaba ibitero 2 ku butaka bw’u Rwanda kuva uy’umwaka wa 2022 watangira.
Minisitiri Dr Biruta akaba yaravuzeko igitero cya mbere FARDC yagabye ku Rwanda , cyabaye tariki 19 Werurwe 2022 , mu gihe igiheruka kugabwa nanone ku Rwanda bikozwe na FARDC cyabaye tariki 23 Gicurasi nanone muri uy’umwaka wa 2022 , mu karere ka Musanze na Burera mu ntara y’amajyaruguru.
Ibi bisasu byarashwe mu Rwanda mu gitero cya kabiri bikaba byarakomerekeje abaturage benshi ndetse binabangiriza imitungo , Dr Biruta akaba yavuzeko ubwo ibi bisasu byaraswaga aribwo n’abasirikare b’u Rwanda 2 bashimuswe ku mupaka uhuza ibihugu byombi , igihe bari ku kazi k’uburinzi ku mupaka w’u Rwanda.
Minisitiri Dr Biruta anyomoza ibirego U Rwanda rushinjwa byuko rufasha umutwe wa M23 , akaba yavuzeko ubwo mu mwaka wa 2013 uy’umutwe wa M23 watsindwaga abahungiye mu Rwanda bajyanywe kure y’umupaka wa Congo ndetse ko banamburwa intwaro zigasubizwa leta ya Congo.
Dr Biruta yavuzeko leta ya Congo ariyo yihutiye gukura M23 mu biganiro by’amahoro bibera Nairobi iyishinja gufashwa n’u Rwanda kandi ntabimenyetso iyi leta ya Congo ibifitiye , Dr Biruta akaba yavuzeko igihangayikishije U Rwanda aruburyo RDC ikomeje gukoresha umutwe wa FDLR wa basize bakoze Jenoside mu Rwanda mu maso y’ingabo za UN ntizigire icyo zibikoraho.
Dr Biruta akaba yavuzeko kuri ubu ibintu byarushijeho kuba bibi kubera uburyo bamwe mu bayobizi ba RDC bari gukwirakwiza ingenga bitekerezo ya Jenoside mu baturage yo kwanga abanyarwanda ndetse bakana babwirako bazatera U Rwanda bakarwomeka kuri Congo , Biruta akaba yavuzeko ibi byose yabibwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko bishobora kongera gutuma UN yongera kwicuza ivugako itakumiriye hakiri kare