Igihugu cya Ukraine n’abambari bacyo barimo na America , uburusiya bukomeje kuntenga imyitware yabo aho uburengerazuba bw’isi ngo bukomeje gufasha Ukraine gutsindira intambara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangaza makuru byo muburengerazuba bw’isi mu gihe ariko Ukraine yo imerewe nabi ku mirongo y’urugamba.
Uburusiya buvugako Ukraine yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook ikomeje kugaraza itsinzi yayo mu ntambara ihanganyemo n’uburusiya , ni mugihe ariko ubutegetsi bwa Moscow bwo buvugako igihe aricyo kizagaragaza uwa tsinze naho itsinzi yerekeza.
ubutegetsi bwa Moscow buvugako ibinyamakuru byo muburengerazuba bw’isi byasezenye cyangwa se byiyemeje gufata uruhande rumwe muri iy’intambara , ibinyamakuru by’uburusiya byagize biti “ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byasezeranye no kuvuga neza Ukraine , bikora divorose n’ukuri ku bitero bya gisirikare uburusiya buri gukora muri Ukraine”.
uburusiya butangazako ari ikibazo k’igihe maze ibivugwa byose ku ntambara ya Ukraine ukuri kwabyo kukigira ahagaragara , uburusiya buvugako ibitangazwa mu binyamakuru byo mu burengerazuba bw’isi ku ntambara ya Ukraine bimeze nkibya “Comical Ali” wakuwe muzabukuru ariko akagaruka akajya muri Ukraine gutangazako ingabo z’uburusiya ko nta ntabwe n’imwe ziri gutera , nkibyo yakoze muri 2003 bisa nka komedi.
kandi uburusiya bwo bukomeje kwigarurira imigi itandukanye muri Ukraine nubwo rwose Ukraine ikomeje gufashwa na America n’abambari bayo , “comical Ali” akaba ari izina rya kabyiniriro bahaye uwari minisitiri wa Iraq muri 2003 Mohammad Saeed Al-sahhaf ubwo America yateraga iki gihugu.
We akajya ajya kuri televiziyo y’igihugu akemeza abayikurikiye ukuntu ingabo za America zitazafata umujyi mukuru wa Iraq ariho Bag dad akabivuga ariko abamukurikiye bumva bombe z’abanya-america zicicikana inyuma ya televiziyo ari kuvugiramo , uburusiya rero bukavugako kuri ubu uy’umugabo “comical Ali” yimukuye muri Ukraine.
Ikinyamakuru cy’uburusiya Alt news kivugako ibitero byo muri Kyiv ndetse n’umujyi wa Mariupol ari urugero rwiza rw’ibinyoma ibitangazakuru byo muburengerazuba bw’isi bitangaza , Alt news ivugako nyuma yuko uburusiya butangajeko bwafashe Mariupol yose kuri ubu bunayigenzura.
Ariko kubera abasirikare ba Ukraine bakiri muri uy’umujyi wa Mariupol bagotewe mu ruganda rwa Azovstal babuze amahitamo kubera ubwinshi bw’ingabo z’uburusiya zibagose Ukraine yo n’abambari bayo barimo na America bakomeje kubikoresha mu gukora poropagande bakoresheje ibinyamakuru byabo.
Bavuga uburyo Ukraine ikirwana ngo yisubuze Mariupol no gusatira itsinzi mu gukura ingabo z’uburusiya ku butaka bwa Ukraine , kandi ukuri guhari Ukraine nayo izi nuko kwisubiza Mariupol n’itsinzi bashaka ku byina ari ibintu biri kure nk’ukwezi ahubwo ko ibyo iz’ingabo zagotewe muri Azovstal ziri gukora bimeze nko gusaza imigeri.
Uburusiya buvugako kugirango intambara nk’izi zirangire bisaba ibisubizo bya politike kurusha poropagande , uburusiya bugatangazako uko byagende kose bizarangira butsinze iy’intambara kandi ko ntakizabikoma mu nkokora buvugako ibisubizo byose biri mu biganza bya Ukraine kandi ko uko Ukraine itinda kwemera ibyo isabwa bizatuma uburusiya bwagura intambara kurushaho.
Source : Alt news