Home Amakuru U Rwanda rwatangajeko urwego rwa mahoteri mu Rwanda rwiteguye neza kuzakira abazitabira...

U Rwanda rwatangajeko urwego rwa mahoteri mu Rwanda rwiteguye neza kuzakira abazitabira inama ya CHOGM2022 , igiye kubera mu Rwanda

Goverinoma y’u Rwanda yatangajeko urwego rw’amahoteri mu Rwanda kuri ubu rwiteguye kwakirana ubwuzu n’ubunyamwuga abazitabira inama y’abakuru b’ibihugu naza goverinoma ya CHOGM2022 , iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa kamena.

CHOGM akaba ari inama ihuza abakuru b’ibihugu naza goverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth akaba ari nama iba buri nyuma y’imyaka 2 , aho yari iherutse kuba mu mwaka wa 2018 mugihe umwaka wa 2020 iy’inama itabaye kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu Rwanda kugeza ubu hamaze kwemezwa amahoteli agera ku 128 azifashishwa mu kwakira abasaga ibihumbi 6 bazitabira iy’inama ya CHOGM2022 , aho biteganyijweko izatangira tariki 20 ikageza tariki 25 z’ukwezi kwa kamena 2022.

Mu mujyi wa Kigali wo nyine hamaze kwemezwa amahoteli ndetse n’ahandi hantu hagera kuri hatandatu hatoranyijwe hazifashishwa mu kwakira abazaba bitabiriye inama ya CHOGM2022 , ni mugihe goverinoma y’u Rwanda itangazako ibikorwa byo kwitegura iy’inama biri kugera ku musozo.

Mu mujyi wa Kigali ahatoranyijwe hakaba harimo Kigali Convention Center , intare conference Arena , Serena hotel kigali , kigali Mhotel kigali , kigali village and Exbition center ndetse na Malioti hotel aha hose hakaba ari ahamaze gutoranywa nka hazifashishwa mu kwakira abazitabira inama ya CHOGM2022 mu Rwanda.

Muri iy’inama ya CHOGM2022 kandi bikaba byitezweko imyanzuro izafatirwamo ariyo myanzuro izayobora uy’umuryango wa Commonwealth mu gihe kingana n’imyaka ibiri izakurikiraho , iy’inama bikaba biteganyijweko izafungurwa ku mugaragaro nyuma y’iminsi 5 itangiye.

Abakuru b’ibihugu kandi bazitabira iy’inama ya CHOGM2022 bakaba bazabanzirizwa n’inama zo kurwego rwa ba minisitiri b’ibihugu , amahuriro y’ihariye ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gutegura icyerekezo cy’ibihugu bihuriye muri uy’umuryango wa Commonwealth.

Abakuru b’ibihugu bahuriye mu muryango wa Commonwealth , bahura buri nyuma y’imyaka 2 mu inama ya CHOGM , maze bakakirwa na kimwe mu gihugu kiri muri uy’umuryango wa Commonwealth (CHOGM) , aho iy’inama yaherukaga kuba mu mwaka wa 2018 ikabera mu bwongereza.

CHOGM akaba ari inama yatangiye guterana mu mwaka 1975 , aho iyeruka guterana mu mwaka wa 2018 ku nshuro yayo ya 25 igateranira mu gihugu cy’ubwongereza akaba ari nayo nama ya CHOGM yari iherukaga kuba kubera icyorezo cya Covid-19 , kuri ubu u Rwanda rukaba rugiye kuyakira ku nshuro yayo ya 26.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here