Home Amakuru Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwa kazi rw'iminsi 3 mu gihugu cya...

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwa kazi rw’iminsi 3 mu gihugu cya Congo Brazzaville , mu gukomeza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

Perezida Paul Kagame guhera Kuri uyu wa mbere tariki 11 Mata , yagiriye uruzinduko rwa kazi rw’iminsi 3 mu gihugu cya Congo Brazzaville aho ruzarangira tariki 13 Mata , nkuko byagaragajwe mw’itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Congo Brazzaville Perezida Sassou Nguesso.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi 3 Perezida Paul Kagame akigera mu gihugu cya Congo Brazzaville akaba yakiriwe na mugenzi we Perezida Sassou Nguesso uyoboye igihugu cya Congo Brazzaville maze bagira ibiganiro , aho Perezida Paul Kagame yagiye muri uru ruzinduko yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Perezida Sassou Nguesso uyoboye Congo Brazzaville.

Uru ruzinduko rw’iminsi 3 Perezida Paul Kagame yagiriye muri Congo Brazzaville bikaba bivugwako ahanini rushingiye ku mubano mwiza n’ubushuti bugaragara hagati y’ibihugu byombi yaba u Rwanda cyangwa se igihugu cya Congo Brazzaville by’umwihariko ku bayobizi b’ibihugu byombi.

Bikaba biteganyijweko Perezida Paul Kagame azagirana ibiganiro byihariye kumwe na mugenzi we Sassou Nguesso ndetse Perezida Paul Kagame akanageza ijambo ku nteko yiki gihugu cya Congo Brazzaville , hakanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame bikaba biteganyijweko azanasura umugi wa Oyo maze akagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta z’igihugu cya Congo Brazzaville bikabera muri uy’umugi wa Oyo muri iki gihugu cya Congo Brazzaville.

Perezida Paul Kagame akaba yaraherukaga kugirira uruzinduko rwa kazi mu gihugu cya Congo Brazzaville mu mwaka wa 2019 , aho yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’africa yari igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku mugabane wa Africa .

Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame rwa mbere yagiriye muri iki gihugu cya Congo Brazzaville akaba yararugize mu mwaka wa 2004 , na nyuma yaho akaba yarakomeje ku genderera iki gihugu bitewe n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi kumwe n’imikoranire myiza mu nzego zitandukanye harimo ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu kirere.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here