Home Amakuru Goverinoma y'u Rwanda yasabye aba-dipolomate bahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda...

Goverinoma y’u Rwanda yasabye aba-dipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda , gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’abahakana ba kanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Mata umwaka wa 2022 , mu biganiro byahuje goverinoma y’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda , goverinoma y’u Rwanda yongeye kwibutsa aba ba-dipolomate bahagarariye ibi bihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda gutanga umusanzu wabo mu ihangana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Aba ba-dipolomate bakaba barabisabwe na goverinoma y’u Rwanda mu biganiro barimo bagirana na minisiteri y’ububanyinamahanga n’ubutwererane kumwe na minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu.

Ni ibiganiro byahuriranye na tariki 11 mata umunsi hazirikanwa uburyo imiryango mpuzamahanga muri rusange yatereranye u Rwanda n’abanyarwanda by’umwihariko abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 kumwe na bayirikotse ubwo hakorwaga jenoside imiryango mpuzamahanga na za leta z’ibihugu byo kw’isi byose birebera ntacyo bikora ngo b’ibihagarike.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu Dr Bizimana Jean Damascene yagaragajeko ibi biganiro n’aba ba-dipolomate ari umwanya mwiza wo kwibuka no gusubiza icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku ba-dipolomate bakorera akazi kabo mu Rwanda.

Minisitiri Dr Bizimana akaba yarabwiye aba ba-dipolomate kandi ko uyu ari umwanya mwiza wabo wo kuzirikana uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana n’ipfobya ryayo mu rwego rwo gukumira izindi Jenoside zishobora kuzaba kw’isi mu bihe biri mbere.

Dr Bizimana akaba yaragarutse ku buryo imiryango mpuzamahanga irimo umuryango wa bibumbye ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’africa yemeye uburangare yagize mwitegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi 1994 , maze asabako isi ikwiye gukuramo amasomo yatuma hirindwako amateka yakongera kwisubiramo.

Ambasaderi w’igihugu cya Angola wavuze mw’izina rya bagenzi be bari bitabiriye ibi biganiro yavuzeko isi ifite inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo kubaka isi izira ivangura n’urwango rushobora gutuma amateka ya Jenoside yisuburamo.

Source : Kigali to day

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here