Perezida wa Repabulika y’u Rwanda , nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 28 , Perezida Paul Kagame yavuzeko nubwo u Rwanda ari igihugu gito ariko ari igihugu kinini mu butabera.
Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru kicyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , Perezida Paul Kagame yashimiye ingabo zari aza RPF zayisemo kutihorera nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 avugako kandi niyo izo ngabo zibikora byari ibintu bifite ubusobanuro.
Perezida Paul Kagame yavuzeko ibihugu bya mahanga byagize uruhare mu mateka yagejeje igihugu cy’u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bikomeje guharabika u Rwanda mu rwego rwo guhishira no kwibagiza uruhare rwabyo mu mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame kandi yavuzeko ibihugu bya mahanga byirirwa bishaka kwigisha ibindi bihugu uko bikwiye kubaho , Perezida Paul Kagame akavugako ibyo bihugu bikunda kwitwaza ibintu 3 n’ubundi biyoboye isi aribyo demokarasi , kugundira ubutegetsi ikindi arinacyo gihatse ibindi kikaba uburyarya ibyo bihugu bigira , ibyo bikaba aribyo bintu bitatu ibi bihugu byamatse ibihugu byitwaza mu kwigisha ibindi bihugu uko bikwiye kubaho.
Perezida Paul Kagame yavuzeko abanyarwanda bo amasomo bayize ko kandi bamaze gusobanukirwa ko nta bandi bantu barusha agaciro abanyarwanda ubwabo , umukuru w’igihugu yasoje ijambo rye ashimira abanyarwanda bakibasha kubana neza kandi bakanabasha no kubanira abandi neza avugako ari ikintu cyiza cyane na bakiri bato bagomba kwigirago.