Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Canada Justin Trudeau , yatangajeko agiye gufatira imyanzuro n’ingamba bikakaye mu guhangana n’imyigaragabyo y’abadashaka kwikingiza icyorezo cya covid-19 , avugako bishobora no kugera aho abajya muri yo myigaragambyo bashobora no gufungirwa konte za bank zirimo amafaranga yabo.
Minisitiri Justin Trudeau yatangajeko ingamba zi zafatwa bitazasabayuko igisirikare kigira uruhare mu kujya guhosha imyigarangambyo kandiko bitazangombereyuko urukiko rubyemeza ko konte z’abantu bari kujya muriyo myigaragambyo zishobora kuzajya zifungwa nk’uburyo bwo kubahana.
Ibi minisitiri yabivuze , mu gihe amagana y’abanya-canada akomeje kwigara ngambyiriza murwa mukuru wiki gihugu cya Canada , iy’imyigarangambyo yatangiye yamagana itegeko rishya igihugu cya Canada cyari cyashyizeho rivugako abashoferi bose bangomba kuba barikingije kugirango bemererwe kwambuka umupaka wa America na Canada cyangwa se bakishyira mu kato mu gihe batashye.
Minisitiri Justin , yavuzeko ari amabwiriza yashyizweho n’igihugu cya Canada mu kurengera ubuzima bw’abanya-canada n’imirimo yabo , yavuzeko ko kandi Police ya Canada igiye guhabwa ububasha bwisumbuyeho ku buryo ishobora gufunga cyangwa se igaca amande abigarambye muri iki gihugu cya Canada.
Source : Reuters