Home Amakuru Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cya burundu abagabo batanu bahoze mu...

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cya burundu abagabo batanu bahoze mu mutwe wa RUD urunana , ushinzwa kugaba ibitero mu kinigi byayitanye abantu mu ntara y’amajyaruguru

Urukiko rukuru rwa gisirikare rukorera I Kanombe , rwakatiye abantu 5 igifungo cya burundu bahoze mu mutwe wa RUD urunana , ushinzwa kugaba ibitero mu kinigi byayitanye abantu mu ntara y’amajyaruguru , n’inyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho hagambiriwe gushoza intambara n’ibikorwa by’iterabwoba.

N’urubanza rwari rumaze igihe kitari gito kuberako dosiye y’ururubanza yashyikirijwe ubushinjacyaha mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2020 , ejo ku wa mbere tariki 31 Mutarama 2022 nibwo hasomwe umwanzuro w’ururubanza rwari rumaze imyaka igera kuri ibiri ruburanishwa.

Ni urubanza rurengwamo abantu 38 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa P5 n’umutwe wa RUD urunana , urukiko rukuru rwa gisirikare rwemejeko abantu bahoze mu mutwe wa RUD urunana bahamwa n’ibyaha byo kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe , kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba kandi bakoze muburyo bwimurirane mbonezamugambi.

Buri umwe mu bahoze mu mutwe wa RUD urunana , akaba yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu ukuyemo uwitwa Humura Emmanuel kuko uyu we yemeye ibyaha ashinjwa byose maze anabisabira imbabazi mu rukiko nti yagora ubutabera.

Abarimo uwitwa Kabayija Sereman , Nzabonima Hakizimana , Habumukiza Theoneste , Ntigururwa Jean Damascene , Ndayisaba Alex , akaba aribo bahanishijwe igifungo cya burundu n’urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe.

Abahoze mu mutwe wa P5 bo bakaba barahamwe n’ibyaha byo kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe , n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho , urukiko rukuru rwa gisirikare rwavuzeko abarengwa bose badahamwa n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi banabi cyangwa ku hujyamo no kugirana umubano na leta z’amahanga bagamije kugiriranabi leta y’u Rwanda.

Mu bahoze mu mutwe wa P5 , batanu muribo bahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 aribo Ngirinshuti , Mbarushimana , Rubega Ibrahim , Ntebuka Donasiye na Nzabamwita Gaston uyu we akaba yari yarakatiwe n’inyiko z’agacaca igifungo cy’imyaka 23 atoroka adasoje igihano yari yarakatiwe.

Abandi bagera kuri 21 bahanishijwe n’urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 15 mu gihe abandi batandatu urukiko rukuru rwa gisirikare rwabahaye igihano cyo gufungwa imyaka 10.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here