Perezida Joe Biden kuri ubu uyoboye igihugu cya leta zunze ubumwe za America aganira n’itangazamakuru yabajijwe niba bitegura gufatira ibihano igihugu cy’uburusiya mu gihe cyose cyateza intambara muri Ukraine , Biden yasubijeko ahubwo batangiye kwiga ku bihano bazashyiriraho Perezida Putin n’uburusiya mu gihe cyose baba bateye igihugu cya Ukraine.
Perezida Joe Biden yavuzeko byaba ari ibyago bikomeye cyane kw’isi mu gihe igihugu cy’uburusiya cya kinjira muri Ukraine , kuko haba hagiye kuba intambara mbi cyane kubatuye isi , aya magambo Biden ya yavuze mu gihe abandi bategetsi b’ibindi b’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bakomeje kugirinama uburusiya kuba buretse guteza intambara kuko ngo nabwo bwagira ingaruka nyinshi cyane mbi nubwo aribwo bwaba bwayiteje.
Mu bihe bitandukanye igihugu cy’uburusiya cyakunze gushinza leta zunze ubumwe za America n’ibindi bihugu bigize OTAN kongera ubushyamirane kuri iki kibazo cy’uburusiya na Ukraine , kandi uburusiya bugahaka bw’ivuye inyuma yuko ntagahunda bufite yo gutera igihugu cya Ukraine gusa ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bihagatikishijwe n’ingabo za basirikare barenga ibihumbi 100 uburusiya bwashyize ku mupaka wabwo na Ukraine .
Perezida Joe Biden yavuzeko igikorwa cy’uburusiya cyo kwambuka imbibi kigatera Ukraine cyaba gisobanuye ingaruka zikomeye kw’isi yose ko kandi cyaba kibaye igikorwa cy’urugamba rwijyana muntu kw’isi kurusha n’intambara y’isi ya 2 yabayeho , Biden kandi yavuzeko yumva aringobwa kwagura umuryango wa OTAN ku mugabane w’iburayi ubusanzwe umuryango wa OTAN ukorera ku mugabane w’iburayi na America ariko ngo ungomba no kuba muburasirazuba bw’isi ari byo uburusiya budashaka.
Aya magambo ya Biden uburusiya bwayasubijanyije uburakari bukomeye bushinza America na OTAN bose hamwe kurunda ibitwaro by’intambara n’abasirikare muri Ukraine kandi uburusiya bukavugako nibyo biri mu bizateza iy’intambara mu itangazo ambasaderi w’uburusiya mu muryango wa UN yasohoye yavuzeko ko ntabusobanuro buhari ku mato y’intambara America ikomeje kurunda ku nkombe z’uburusiya.
Hashize igihe havugwako uburusiya bushobora gutera Ukraine buturutse mu gihugu cya Belarus inshuti yacyo yakadasohoka , leta zunze ubumwe za America ikaba yarabwiye iki gihugu kwirinda kuba ikiraro uburusiya bwacaho butera Ukraine kuko bahura n’ibihano bikomeye by’ubukungu , uburusiya buka bwaraburiye America na OTAN kutibeshya bashyira Ukraine mu muryango wa OTAN kuko umunsi bakoze iryo kosa uburusiya intambara bwanze guteza buzayita buyiteza nakabuza.
Source :Al Jazeera