Home Amateka Papa Jean Paul wa I , Papa wayoboye iminsi 33 n'amasaha 6...

Papa Jean Paul wa I , Papa wayoboye iminsi 33 n’amasaha 6 kiliziya gatorika kw’isi vatikani , umwe muba papa 10 bayoboye igihe gito

Papa Jean Paul wa I cyangwa Papa Yohana Pawulo wa I , uyu mu papa abenshi kw’isi ntago bamuzi kuberako yayoboye kiliziya gatorika kw’isi vatikani igihe gito iminsi 33 n’amasaha 6 akaba yarapfuye amaze kuyobora misa imwe gusa yamuhuje naba kirisitu.

Mu ijoro ryo kw’itariki 29 z’ukwezi kwa 9 umwaka 1978 , Papa Jean Paul wa I nibwo yaryamye iryo joro ariko ntiyigeze yicura Ibyo bitotsi kuko bwakeye yamaze gushiramo umwuka yitabye Imana Icyateye urupfu rw’uyu mu Papa sicyamenyekanye kuko yashyinguwe nta bizamini bikozwe ngo hagaragazwe icyamwishe.

Jean Paul wa I , ni Papa wapfuye akiri muto ugendeye ubundi ku myaka aba bihaye Imana bapfiraho we akaba yarapfuye afite imyaka 66 yamavuko , urupfu rwe rwarayoberekanye kugeza nanubu.

Bamwe bavugako Papa yishwe arozwe n’amansera wamuteguriraga ifunguro ryo kurya abandi bakavugako yishwe agambaniwe , abandi bakavugako yapfuye azize ikibazo cy’indwara z’umutima yagiraga abandi bakavuga n’ibindi byinshi.

Byanditsweko intumwa Petero ariwe wabaye Papa wa mbere wa kiliziya gatorika kw’isi vatikani mu mwaka wa 33 na 68 , kuva icyo gihe kiliziya gatorika imaze kugira aba Papa 266 bayiyoboye kugeza kuri Papa Francis uriho ubungubu.

Papa Jean Paul wa I ni umwe muba Papa 10 bayoboye kiliziya igihe gito kingana n’iminsi 33 n’amasaha 6 gusa , Papa wayoboye kiliziya igihe gito yayiyoboye iminsi 3 gusa kuko yaratowe mu majoro yakurikiyeho ayita apfa uyu mu papa siyigeze ashyirwa kuri lisiti yaba papa bayoboye kiliziya gatorika kw’isi vatikani.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here