Mu Masaha ya mugitondo , kuri uyu wa gatanu Tariki 17 Ukuboza 2021 nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rufatanyije na police y’u Rwanda , berekanye abasore 4 bashijwa ibyaha birimo n’icyaha cyo gufata kungufu igitsina gore.
RIB yatangajeko yafunze uwitwa Habumuremyi yves , Mugisha Aimable , Gatete Emmanuel na Bizimana Pacific , RIB ikaba yavuzeko bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo icyaha cyo kwiba (ubujura) hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho , icyaha cyo gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina kugahato.
Uwitwa Mugisha Aimable aganira n’itangazamakuru yavuzeko we yahawe akazi nuwitwa Yves amuha akazi ko gutwara imodoka yavuzeko yatwaraga abagizi ba nabi ariko we atabizi , abajijwe niba haruwo yabonye ahohoterwa nabo yatwaraga uyu musore yavuzeko yabonye abakobwa 2 gusa .
yavuzeko yemera icyaha cyo kuba ataratanze amakuru ku gihe kandi avugako yabibonye inshuro 2 gusa ko iyabibona bwa 3 yari kwihutira kurega abo bagizi ba nabi , Aimable yavuzeko asaba imbabazi abanyarwanda bose kandiko akwiye kubabarirwa kuko atigeze afatanya nabo bantu uretse kuba bari baramuhaye akazi ko gutwara imodoka.
Uwitwa Yves we yabwiye itangazamakuru ko ibirego aregwa nta nakimwe yemera , ngo kuko ibyabaye ntacyaha yakoze , yavuzeko umukobwa bahuye ari umukobwa wicuruza kuri social media kandiko nta ntikintu bakoze na kimwe.
Yavuzeko Mugisha Aimable wavuzeko ariwe wamuhaye akazi ko gutwara imodoka ntaho amuzi ya mumenye kubera uwitwa Gatete Emmanuel nawe barikumwe mu kirego kubera ikibanza yashakaga ku mugurira.
Abajijwe ku kibazo cya bakobwa ashinjwa kuba yaranize avugako uko agaragara atagaragara nku muntu waniga umuntu (nta mbaraga agira) , abakobwa 2 baganiriye ni itangazamakuru batagarajwe amasura yabo kubw’umutekano wabo batanze ubuhamya bwibyababayeho banashimira urwego rwa RIB uburyo rwabafashije abako abo bagizi ba nabi bafungwa.
Source :RIB_Twitter