Home Amakuru Abasirikare b'ingabo z'u Rwanda bari muri Mozambique , basuwe na minisitiri w'ingabo...

Abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bari muri Mozambique , basuwe na minisitiri w’ingabo za Mozambique muri Cabo delgado

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 , minisitiri w’ingabo za Mozambique Maj Gen Cristovão Chum aherekejwe n’abandi basirikare bakuru yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mocimboa de praia , Mozambique.

Ubwo bageraga mu mugi wa Mocimboa de praia minisitiri w’ingabo na basirikare bamuherekeje bakiriwe n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique Maj Gen Innocent Kabandana.

Minisitiri Cristovão n’abamuherekeje bagaragarijwe ibirimo gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda mu ntara ya Cabo delgado, mu ijambo rye minisitiri Cristovão yavuzeko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimira Ingabo z’u Rwanda kubera uruhare zagize mu bikorwa by’agisirikare muri Cabo delgado.

Yakomeje avugako Mozambique yiteguye gukomeza gukorana n’ingabo z’u Rwanda mugusoza inshingano zazo , kandi yanashimiye abasirikare b’u Rwanda akazi bakoze mu ntara ya Cabo delgado no kuba barashyigikiye Mozambique mukurwanya iterabwoba.

Uyu muyobozi kandi yanashimagiyeko ubufata bw’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda na Mozambique ari bwiza cyane , mu basirikare bari baherekeje minisitiri Cristovão harimo ukuriye ubutwererane hagati y’ingabo n’abasiviri muri Mozambique kumwe nushinzwe ubutasi muri minisiteri y’ingabo za Mozambique.

Amafoto yaranze uruzinduko rwa minisitiri Cristovão Chum mu ntara ya Cabo delgado

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here