Home Politiki Mu inama yamaze amasaha agera kuri 3 Perezida Xi Jinping yabwiye Biden...

Mu inama yamaze amasaha agera kuri 3 Perezida Xi Jinping yabwiye Biden karimo gukina n’umuriro [inkuru irambuye]

Ni inama yahuje Perezida Xi Jinping w’igihugu cy’ubushinwa kumwe na Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America ikaba yifashishijwe ikoranabuhanga (video call).

Iki ni kimwe mu biganiro Perezida Joe Biden agize kuva yanjye kubuyobozi bwa leta zunze ubumwe za America , ni umwanya ukomeye cyane muri America n’ahandi hasigaye kw’isi kuberako ijambo rya America riba rikomeye noneho byumwihariko ikaba irikuganira nikindi gihugu komeye cyane kw’isi nk’ubushinwa.

Muri iyi nama yamaze amasaha agera kuri 3 igakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (video call) barebana imbona nkubone ni ibiganiro byibanze kumubano wa bakuru bi bihugu byombi , ikaba ari n’inama yasagankaho ari inama yokugabanya umwuka mubi waruri hagati y’ibihugu byombi America n’ubushinwa.

Joe Biden mugatangira avuga ijambo Biden yavuzeko kuba ubushinwa na America ari ibihugu bihora bihanganye ari ibintu buri wese agomba guhora yiteze , ariko yongeraho ko ari inshingano zabo bombi ko ihangana ryabo rigomba kugira aho rigarukira kugirango ridateza intambara yeruye.

Perezida Xi Jinping yavuzeko ibihugu byombi bigombakongera itumanaho hagati y’ibihugu byombi America n’ubushinwa ndetse bagahangana n’ibibazo bafatanyije , muri iyi nama bakaba ganagarutse ku ngingo zikunze gushyamiranya ibihugu byombi nk’ingingo yikirwa cya Taiwan , Hongokongo , intambara y’ubucuruzi kumwe n’ikibazo kimihindagurikire y’ikirere.

Source : Al jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here