Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 nibwo television y’igihugu cya Uganda mu mugi wa Kampala yatagaje igisasu cyaturikirijwe kigahitana abantu 6 abandi bagera kuri 33 bagakomereka maze kikanangiza imodoka nyinshi zari ziri hafi yaho cyaturikirijwe.
Mu mugi wa Kampala aho ibitero byabereye hagaragaye imodoka nyinshi zayihe , television ya Uganda yavuzeko byamenyekanyeko muri 6 bapfuye harimo abapolice 2 bapfiriye mu iturika ry’ibisasu , abiyahuzi bari bagambiriye sitasiyo ya police iri mu murwa wa Kampala rwagati mu mugi.
Ikinyamakuru cyandikira muri Uganda , Uganda New vision cyanditseko hari imirambo ya bantu 2 yagaragaye itwikiriye iri mu muhanda aho igisasu cyaturikirijwe hafi y’inzu y’inteko nshimategeko ya Uganda , ukuyemo abapolice 2 bapfiriye mu iturika ry’ibisasu abandi 4 basigaye bakaba ari abiyahuzi bagambye igitero nabo bahise bahasiga ubuzima.
Ni ibisasu byaturikanye ubukana budasanzwe , igisasu cya mbere cyaturikirijwe kwiduka rinini riri hafi na sitasiyo ya police , ikindi gisasu abiyahuzi bakaba bagiturikireje hafi y’inzu y’inteko nshimategeko ya Uganda ibyo bisasu byombi bivungwako byari biri mu modoka yari iparitse imbere ya ATM ya ABCIA.
Abari aho ibisasu byaturikirijwe bavuzeko amazu ubwayo yanyeganyeze ubwo ibisasu byaturikaga , abadepite ba Uganda bagaragaye bacungiwe umutekano bahungishwa nyuma yiturika ryibi bisasu , kuri ubu ubwoba nibwinshi ku banya-uganda kuko barakekako hashobora no kongera kubaho iturika ry’ibisasu rindi muri iki gihugu.
Source : Uganda New vision