Kuri uyu mugoroba wo kuwa kane mu munjyi wa Istanbul mu gihugu cya Turkey ni bwo habaye tombora y’irushanwa rikomeye ku mugabane w’iburayi Champions League irushanwa ry’itabirwa n’amakipe yabaye ayambere mu mashampiyona akinamo , muri ibi birori hakaba hanatangiwemo ibihembo bya bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’iburayi.
Nyuma yuko ikipe ya Chelsea yitwaye neza ikegukana iki gikombe cya Champions League bamwe bakunze kwita ko ari igikombe cya matwi manini doreko ikipe ya chelsea yatwaye iki gikombe nyuma yokuva mubihe bitoroshye by’icyorezo cya covid-19 cyari cyugarije umugabane w’uburayi n’isi muri rusange kuruyu wa kane nibwo iri rushanwa rikunzwe na benshi ryo ngeye gufungura amakipe yongera gushyirwa mu matsinda azesuraniramo doreko ikipe ya Paris Saint Germain ifitanye amazezera n’igihugu cy’u Rwanda yokumenyekanisha ubukerarugendo mu Rwanda VISIT RWANDA yisanze mw’itsinda rimwe ni ikipe ya Manchester City yo mu bwongereza ivugwamo ibihuha yuko ishobora gusinyisha umukinnyi Cristiano Ronaldo , Paris Saint Germain nayo ikaba yaramaze gusinisha umukinnyi Lionel Messi wa kiniraga ikipe ya Barcelona , bikaba bishoboka ko aba bakinnyi bagiye kongera kubonwa bose mu kibuga bongera guhangana nyuma y’igihe kinini bahangana muri El Classico muri Esupanye , nyuma yiyi tombora abantu bahamijeko iri ariryo tsinda ry’urupfu ryabonetse muri iyi tombora.
Mu birori byabereye Istanbul mu gihugu cya Turkey muri ibi birori bahembye abakinnyi bahize abandi kwitwara neza kurusha abandi ku mugabane w’iburayi umuzamu w’umunyafurika Édouard Osoque Mendy ukomoka mu gihugu cya Senegal niwe wabaye umuzamu mw’iza w’umwaka kumugabane w’iburayi ahigitse umuzamu w’ikipe ya Manchester City kumwe n’umuzamu w’ikipe ya Real Madrid kandi hanatowe umukinnyi mwiza kurusha abandi kumugabane w’iburayi umukinnyi Jorginho ukinira ikipe ya chelsea yo mubwongereza niwe wegukanye iki gihembo doreko akomeje kuza imbere mubahabwa amahirwe yokwegukana igihembo cya ballon d’or.
uko amakipe azahura nyuma ya tombora mu magurupe yashyizwemo
Muri ibi birori hanatangajwe kuri ubu amashampiyona 5 akomeye kurusha ayandi ku mugabane w’iburayi shampioyona ya bafaransa ikinamo kizigenza Messi iyi shampiyona yisanze itakibarizwa muri shampiyona 5 zikomeye ku mugabane w’iburayi ,iya mbere yabaye Primier League yo mubwongereza iya kabiri yabaye La liga yo muri Esupanye ,iya gatatu yabaye SERIE A yo mubutariyani ,iya kane yabaye Bundesliga yo mubudage , iya gatanu yabaye Primeira Liga yo muri Portugal isimbuye League 1 yo mubufaransa.
SOURCE :skysports